Uko wahagera

Abashakashatsi Batatu Begukanye Igihembo Nobel y'Ubugenge


Batatu bahawe igihembo Nobel cy'Ubugenge (Physique)
Batatu bahawe igihembo Nobel cy'Ubugenge (Physique)

Abashakashatsi batatu begukanye igihembo kitiriwe Nobel mu by’ubugenge (Physique). Babiri ni Abasuwisi, Michel Mayor w’imyaka 77 y’amavuko, na Didier Queloz w’imyaka 53. Uwa gatatu ni James Peebles, ufite ubwenegihugu bya Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Afite imyaka 84 y’amavuko.

Komite Nobel yabahisemo kubera ko “ubushakashatsi bwabo bwasobanuye neza imyumvire y’uko ikirere kigenda gihinduka n’umwanya umubumbe w’isi uhafite.” Uko ari batatu bazagabana igihembo kingana n’amadolari ibihumbi 918.

Komite Nobel yatangiye kuwa mbere gutangaza abahanga izahemba muri uyu mwaka w’2019. Yahereye ku gihembo cy’ubuganga, igiha abashakashatsi batatu: Abanyamerika babiri William Kaelin na Gregg Semenza, n’Umwongereza Peter Ratcliffe.

Uyu munsi rero hakurikiyeho igihembo cyo mu by’ubugenge. Ejo izatanga igihembo mu by’ubugeni (Chimie). Uzahabwa igihembo cy’amahoro azamenyekana ejobundi kuwa Gatanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG