Uko wahagera

USA: Abadepite Bumvise Uwahoze Ahagarariye Amerika muri Ukraine


Kurt Volker wahoze ari intumwa yihariye y'Amerika muri Ukraine.
Kurt Volker wahoze ari intumwa yihariye y'Amerika muri Ukraine.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu rwego rw’amaperereza kuri Perezida Donald Trump, komite eshatu z’umutwe w’abadepite, inteko ishinga amategeko, zumvise mu muhezo umudipolomate w’inararibonye, Kurt Volker, ku kibazo cya Ukraine. Izi komite ni izishinzwe inzego z’ubutasi, ububanyi n’amahanga, no kugenzura urwego nyubahirizategeko rwa Repubulika.

Kurt Volker yabaye intumwa yihariye y’Amerika muri iki gihugu kuva mu 2017 kugera yeguye mu cyumweru gishize. Izina rye ryavuzwe mu kirego cy’umuntu wo mu nzego z’ubutasi wateje ubwega, yemeza ko Perezida Trump yavuganye kuri telefone mu kwezi kwa kalindwi na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, amushyiraho igitutu ngo akore anketi zamufasha kubona uko aharabika Joe Biden.

Uyu Joe Biden yari visi-perezida w’Amerika imyaka umunani. Ahabwa amahirwe menshi kugeza ubu mu bakandida b’abademokarate baharanira umwanya w’umukuru w’igihugu, amahirwe yerekana ko ashobora kuba ari we uzahangana na Perezida Trump mu matora yo mu mwaka utaha.

Ikirego cy’uwateje ubwega cyabaye intandaro yo gutangiza amaperereza ashobora gutuma Perezida Trump yirukanwa ku milimo ye ibyo aregwa biramutse bimuhamye. Mu magambo make, inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, imurega gukoresha umwanya afite agamije inyungu ze bwite.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG