Uko wahagera

Imyigaragambyo Ikaze Yongeye Kubura Muri Hong Kong


Polisi muri Hong Kong ku nshuro ya mbere yakoresheje ibyuka biryana mu maso gutatanya abigaragambya.

Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage basaba impinduka mu buyobozi bwa Hong Kong.

Byabaye ngombwa ko polisi ikoresha ingufu ubwo abigaragambya bafunga imwe mu mihanda hafi y’ibiro bya polisi.

Hagati aho, Ubushinwa bushyigikiye ubutegetsi buriho muri Hong Kong, bwarekuye Simon Cheng, umukozi w’ambasade y’Ubwongereza. Ifatwa rye riri mu byongereye umurego abigaragambya basaba ko arekurwa.

Cheng yari amaze iminsi 15 afungiwe mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa hafi n’umupaka wa Hong Kong.

Polisi yamushinjaga kubangamira ituze rya rubanda.

Ubwongereza bwatangaje ko bwashimisjijwe n’irekurwa rya Cheng.

Imyigaragambyo igiye kumara hafi amezi atatu muri Hong Kong, yatangijwe ubwo leta yashakaga gushyira mu bikorwa itegeko ryorohereza guhererekanya abanyabyaha n’Ubushinwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG