Uko wahagera

U Rwanda Rwafunze Ibinyamakuru by'Ubugande


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni i Luanda muri Angola
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni i Luanda muri Angola

Nyuma y'umunsi umwe havuzwe ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitangira amakuru kuri internet byo mu Rwanda byafunzwe ku butaka bwa Uganda, ubu no ku muntu uri mu Rwanda hari bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda adashobora gufungura aciye kuri internet.

Ibyo birimo ikinyamakuru The New Vision, Daily Monitor n'ibindi. Ntiharamenyekana impamvu nyamukuru y'iki kibazo.

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri internet aremeza ko haba hari imbuga zitangira amakuru kuri internet za Uganda zaba zafunzwe zidafunguka ku muntu uri ku butaka bw’u Rwanda.

Mu bivugwa ku isonga harazamo Nilepostnews, new vision, Softpowernews n’izindi.

Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Kane na bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko ikinyamakuru The New Times na Igihe.Com bitafungukaga ku bantu bari ku butaka bwa Uganda.

Uganda ishinja ibyo binyamakuru byegamiye kuri leta ko bibiba icengezamatwara rigamije ikibi kandi ribangamiye umutekano w’igihugu.

Bwana Ibrahim Bbosa uvugira ikigo cy’igihugu cy’itumanaho UCC muri Uganda yabwiye ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa Uganda ko basabye ibigo bitanga services za internet kuba bafunze Igihe na The New Times by’agateganyo.

Umunyamakuru w'Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, yagerageje gufungura zimwe mu mbuga zivugwa ko zidafunguka ku butaka bw’u Rwanda.

Akoresheje mudasobwa yafunguye imbuga nk’urwikinyamakuru The New Vision, Daily monitor asanga ntizifunguka. Ariko imbuga nk’urw’ikinyamakuru Chimpreports, Nilepost, SoftpowerNews zo zafungukaga.

Ku murongo wa Telefone Ijwi ry'Amerika ryagerageje gushaka kumenya impamvu izi mbuga zo kuri internet zo muri Uganda zitari gufunguka ku butaka bw’u Rwanda maze rihamagara Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane arimbwira ko ari mu Bufaransa.

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ko yabaza abategeka ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kuko ngo bo baba bazi iby’iki kibazo.

Kugeza igihe twateguraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo kivuye muri RURA.

Icyakora mu magambo agaragara ku rubuga rwa Twitter yanditswe n’umukozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda asubiza ababazaga impamvu zimwe muri izo mbuga zitarimo gufunguka, Madamu Yolande Makolo yagize ati “Bantu mwese mwagombye kumenya itandukaniro riri hagati y’impamvu n’ingaruka”. Ati “ntidushobora gukubitwa urushyi ngo twongere duhindure undi musaya”. Mu magambo y’icyongereza Mme Yolande Makolo ati “ No Apologies” Ngenekereje mu Kinyarwanda ati “nta mbabazi tubisabira”.

Ibi biriho mu gihe ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo abategetsi b’ibihugu byombi, Prezida Paul Kagame w’u Rwanda na Prezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bahuriye I Luanda muri Angola bashyira imikono ku masezerano yerekeza ku guhosha icyuka kibi kimaze iminsi cyumvikana hagati y’ibi bihugu bituranyi byamye bisangira akabisi n’agahiye.

Ibiri kuba birakomeza gutera ugushidikanya ku iyubahirizwa ry’amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Kigali na Kampala.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG