Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rifatanye n'umupaka muto uhuza imijyi ya Rubavu ku ruhande rw'u Rwanda na Goma ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo uzwi nka "petite barrière" babangamiwe n’abacururiza ku mihanda batangira abakiliya bakabaguriye.
Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko imyanya yo muri iri soko yongeye gutangwa binyuze muri tombola kandi ko abayihawe basabwe guhita batangira kuyikoresha. Bwana Gilbert Habyalimana uyobora aka karere avuga ko bakomeje gukangurira abantu kwitabira iri soko.
Ukwezi gushize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yari yahaye akarere ka Rubavu icyumweru kimwe ngo kabe kakemuye ibi bibazo bituma iri soko ridakorerwamo uko bikwiye. Abarikoreramo ariko basanga kuryitabira bizakomeza kugorana mu gihe abacururiza mu muhanda bakomeza gukora bidegembya; ikibazo na cyo kitoroshye gukemuzwa ingamba zanditse neza ku mpapuro gusa.
Facebook Forum