Inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zikomeje gukaza imyiteguro yo gukumira icyorezo cya Ebola ku mipaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iyo myiteguro iragaragarira ku ngendo zikurikirana abategetsi bakuru mu rwego rw’ubuzima barimo umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi bakomeje kugirira ku mipaka yose y'u Rwanda ruhana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bagenzura aho imirimo yo gukaza ubugenzuzi bukorerwa abambutse baturutse hakurya igeze.
Nubwo uyu munyamabanga wa leta atashimye kuvugisha itangazamakuru, mu bikorwa yasuye bikomeje gukorerwa kuri iyo mipaka birimo za kamera zirimo kuhashyirwa zifite ubushobozi bwo gukurura ibipimo by’ubushyuhe nka kimwe mu bimenyetso bya Ebola.
Yanasuye n’inyubako zagenewe gukurikiraniramo ababa baketsweho icyo cyorezo zirimo kubakwa aho ku mipaka cyo kimwe no kureba aho ibitaro bya Gihundwe bigeze byitegura kwakira no gufata ibizamini ku bagaragaje ibimenyetso bya Ebola.
Dogiteri Ndimubanzi yasabye ko imirimo isigaye yakwihutishwa ikarangira mu gihe gito gishoboka byanaba ngombwa abarimo kuyikora bagakora amanywa n’ijoro ariko bikava mu nzira.
Mu gushaka kumenya niba uburyo bwari busanzwe bukoreshwa budahagije mu gusuzuma no kumenya ababa bafite ibimenyetso bya Ebola, bwana Malick Kayumba, umuvugizi wa ministeri y’ubuzima yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ibirimo gukorwa ari ukongera ubushobozi hashingiwe ku mageragezwa aba yakorewe ku busanzwe buhari.
Uyu muvugizi wa Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kandi yabwiye Ijwi ry'Amerika ko nta muntu n'umwe wigeze agaragaraho ibimenyetso bya Ebola ku butaka bw’u Rwanda.
Ku rundi ruhande bamwe mu batuye akarere ka Rusizi baragaragaza impungenge ku babo bakorera imirimo itandukanye muri Congo cyane cyane abambukira ku bindi byambu bitari imipaka isanzwe imenyerewe.
Mu nama mpuzamahanga yabaye kuri uyu wa gatatu yigaga kuri iki cyorezo cya Ebola, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifite ibyago byo kugerwamo vuba n’iki cyorezo; hanzurwa ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryohereza itsinda ry’impugucye zarufasha guhangana nacyo.
Bwana Kayumba yabwiye Ijwi ry'Amerika ko amakuru y’ukuza kw’izo mpuguke ntacyo bayazi ho, ariko basanzwe bafitanye imikoranire.
Ingufu mu gukumira icyorezo cya Ebola ku ruhande rw’u Rwanda zongerewe nyuma y’uko mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda ku ruhande rwa Kivu y’Amajyaruguru hagaragaye umurwayi wa Ebola bivugwa ko uwo yari yananyuze mu mujyi wa Bukavu ku ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n'akarere ka Rusizi.
Nubwo OMS iheruka kugaragaza impungenge ko icyorezo cya Ebola kivugwa mu baturanyi gishobora gutuma u Rwanda rufunga imipaka, kugeza kuri uyu wa gatanu urujya n’uruza ni urusanzwe ku mipaka u Rwanda ruhana na Congo ku ruhande rw’akarere ka Rusizi.
Facebook Forum