Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abantu bo mu bwoko bw’aba-Lendu bafite intwaro bateye ikirindiro cy’ingabo z’igihugu FARDC ahitwa Musekere, mu ntara ya Ituri, hafi y’ikiyaga Albert, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Byatangajwe na Lieutenant-Général Egide Ngoy, umugaba w’ingabo zirwanira mu mazi I Kasenyi muri Ituri mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa. Yagize, ati: “Twarwanye, turabirukana muri Musekere. Twishe 13 mu baduteye. Natwe twatakaje bane mu basilikali bacu.”
Mu mwaka ushize, aba-Lendu barwanye n’aba-Hema muri Ituri, muri tetwari ya Djugu bapfa ubutaka. Abantu barenga ijana baguye muri iyi ntambara. Abandi barenga ibihumbi 300 bavuye mu byabo, bamwe muri bo bahungira muri Uganda bambutse ikiyaga Albert.
Facebook Forum