Guverinoma ya Sri Lanka yavuze ko umutwe w’abarwanyi b’imbere mu gihugu, ufashijwe n’imitwe y’abanyarugomo ku rwego mpuzamahanga, ari wo wagabye ibitero ejo ku munsi wa pasika kuri za kiriziya n’amahoteri. Ibyo bitero byahitanye abantu 290, abandi 500 barakomeretse.
Minisitiri w’ubuzima wa Sri Lanka, Rajitha Senaratne, yavuze ko umutwe uzwi kw’izina rya “National Thowfeed Jamaath”, ari wo wateze bombe z’ubwiyahuzi. Yongeyeho ko iyo uwo mutwe udafashwa n’indi yo ku rwego mpuzamahanga, ibitero byawo byari kuburiramo.
Minisitiri Senaratne yavuze ko ibitero bitatu muri ibyo byagabwe kuri za kiriziya n’ibindi bitatu ku mahoteri, byakozwe n’abiyahuzi barindwi. Yanavuze ko abo biyahuzi bose bateze bombe ari abanyasrilanka.
Imodoka yo mu bwoko bw’ivani, kuri uyu wa mbere yaturikiye hafi ya za kiriziya yari yateweho bombe ejo ku cyumweru. Polisi imaze kubona iyo bombe yagerageje kuyiburizamo, ariko iranga iraturika. Nta kiratangazwa niba hari abantu yakomerekeje.
Prezida wa Sri Lankan, Maithripala Sirisena, aratangaza uyu munsi ko igihugu cyose kiri mu bihe bidasanzwe. Ibiro bye byavuze ko ingamba z’ibihe bidasanzwe, zirebana n’iterabwoba ntaho zibangamira ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka. Abantu 24 batawe muri yombi mu bifitanye isano n’ibyo bitero.
Sri Lanka yongeye gushyiraho ibihe by’umukwabu mu kirwa hoze kuri uyu wa mbere, nyuma y’iturika ry’ibisasu.
Facebook Forum