Uko wahagera

Perezida w’Aljeriya Abdelaziz Bouteflika Yeguye ku Mirimo


Perezida Abdelaziz Bouteflika avugana n'umukuru w'ingabo Lt. Gen. Ahmed Gaed
Perezida Abdelaziz Bouteflika avugana n'umukuru w'ingabo Lt. Gen. Ahmed Gaed

Ibiro ntaramakuru byo muri Arijeriya biratangaza ko Perezida Abdelaziz Bouteflika w’Alijeriya yeguye kuri uwo mwanya kuri uyu wa kabiri.

Ubwegure bwe buje nyuma yaho itangazo rivuye muri minisiteri y’ingabo y'icyo gihugu rimusabiye kwegura vuba na bwangu rivuga ko nta kindi gihe cyo gutakaza kigihari nyuma y’ibyumweru bitandatu by’imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu.

Abaturage b’Aljeriya babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka aho bamenyeye ko yari afite gahunda yo kwiyamamariza manda ya gatanu.

Nubwo ejo kuwa mbere yatangaje ko atagikomeje iyo hagunda ntacyo byahinduye ku bukana bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambyaga bamusaba kuva ku butegetsi.

Batinyaga ko ashobora gushyiraho umusimbura yitoranyirije aho kureka abaturage bakihitiramo hakurikijwe uburyo bwa demokarasi.

Bouteflika wari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1999 ntiyari akigaragara mu ruhame kuva aho agiriye ikibazo cy’indwara y’ubwonko mu myaka itandatu ishize.

Bitegekanyijwe ko muri Aljeriya hazaba amatora y’umukuru w’igihugu taliki ya 18 z’ukwa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG