Uko wahagera

Abakora mu by'Ubutabazi Barafasha Abazahajwe na Serwakira Idai


Agace k'umujyi wa Beira kasenyutse cyane
Agace k'umujyi wa Beira kasenyutse cyane

Abakozi mu butabazi mpuzamahanga baragerageza uko bashoboye kugeza imfashanyo y’ingoboka ku mbaga y’abantu batakaje byose, nyuma y’inkubiri ya serwakira ivanze n’imyuzure yiswe Idai, iherutse kwibasira ibihugu by’amajyepfo y’Afurika.

Kajugujugu zitwaye ibiribwa ziragenda zibijugunya mu nsisiro zasenyutse zigasigara mu bwigunge nyuma y’aho iyo serwakira izaharije umugi wa Beira wo muri Mozambique igahitira muri Zimbabwe na Malawi. Abakozi batanga imfashanyo baravuga ko abantu bataramenyekana umubare bakiri hejuru y’amazu no mu biti buriye bahunga imyuzure. Inzu nyinshi nazo zarengewe n’amazi.

Serwakira Idai yari ifite umuvuduko w’ibirometero 170 ku isaha. Hashize imyaka myinshi amajyepfo y’Afurika adahura n’inkubiri y’umuyaga uvanze n’imvura bifite ingufu zigana guya.

Muri Mozambique, Zimbabwe na Malawi hamaze kubarurwa abagera kuri 300 bahitanywe n’ako kaga kandi uyu mubare ushobora kwiyongera uko imyuzure igenda igabanuka abashinzwe ubutabazi bakabasha kugera ahangiritse hose.

Imiryango itanga imfashanyo iravuga ko yari yiteguriye serwakira ariko itari yiteguye imyuzure myinshi yaje iyikurikiye. Mozambique niyo yajahajwe cyane hakurikiraho ibihugu bituranye nayo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa riravuga ko rigiye gutanga imfashanyo ku bagera ku 600,000 muri biriya bihugu uko ari bitatu. Umuryango w’abibumbye watanze million $20 naho ubumwe bw’uburayi butanga imfashanyo zibarirwa kuri miliyoni $4 Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nabo basezeranije ubufasha

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG