Uko wahagera

Abantu 49 Biciwe mu Musigiti muri Nouvelle Zelande


Umusigiti Al Noor, ugaragara mw'ifoto yafashwe mu mwaka wa 2014
Umusigiti Al Noor, ugaragara mw'ifoto yafashwe mu mwaka wa 2014

Abantu 49 bapfuye barashwe abandi 20 barakomerekera mu bitero byagabwe kuwa gatanu ku misigiti ibiri mu mugi wa Christchurch muri Nouvelle Zelande. Abagabo batatu n’umugore bakekwa batawe muri yombi.

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zelande Jacinda Ardern yavuze ko umwe muri bo yari ku rutonde rw’abashakiswa. Umukuru w’igipolisi muri icyo gihugu Mike Bush aravuga ko umugabo w’imyaka 28 uregwa ubwo bwicanyi azagezwa imbere y’urukiko ejo ku wa gatandatu.

N'ubwo uwo mukuru wa polisi yirinze gutangaza izina ry’uwo mugabo wafashwe, Televiziyo Nouvelle Zelande (TVNZ) yo yavuze ko uwo mugabo w’imyaka 28 ari Brenton Tarrant ukomoka ahatwa Grafton mu gace ka New South Wales ko muri Australiya. Ubutegetsi bwo muri Australiya bwemeje ko uwo wamishe urusasu rwahitanye imbaga ari umuturage w’Australiya

Ministri w’intebe w’icyo gihigu Scott Morrison yavuze ko uwo mugabo wafashwe ari umuturage w’Australiya akaba umuhezanguni urangwa n’iterabwoba.

Igipolisi cyo muri Australiya kiravuga ko kigiye kwisuzuma ngo kirebe ko iki gitero cyashoboraga gukumirwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Imisigiti ibiri yagabweho ibitero kuwa gatanu mu gihe cy’amasengesho yari yitabiriwe n’abantu babariwa mu magana.

Uwagabye icyo gitero yahitishaka amashusho kuri facebook akoresheje kamera yerekana uko yarimo yica abantu mu misigiti. Ibyo yabikoze amaze gusohora inyandiko ivuga ko abimukira aria bantu bateye igihugu. Imbuga nkiranyambaga zasabwe gukuraho amashusho y’icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG