Uko wahagera

Abaturage Ntibakozwa ko Bouteflika Yakwiyamamaza muri Alijeriya


Muri Alijeriya, Sidi Ferroukhi, wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri icyo gihugu amaze kwegura ku mirimo ye y’ubudepite, anegura mu ishyaka rya Front National de Liberation (FLN) riri ku butegetsi. Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko iki ari ikimenyetso kidasanzwe cyerekana ukutishima mu gatsiko k’abari ku butegetsi.

Ibi bibaye mu gihe igihugu gikomeje kuzahazwa n’imyigaragambyo yo kwamagana gahunda ya perezida Abdelaziz Bouteflika yo kwiyamamariza manda ya gatanu. Mu bwegure bwe, depite Ferroukhi yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko Alijeriya iri mu bihe bidasanzwe, ibihe byo guhinduka.

Mu murwa mukuru, Alger, abanyeshuri banze kujya mu mashuri biyemeza gukora imyigaragambyo ikaze yo kwamagana igitekerezo Bouteflika yari yatanze cyo gutekega igice cya manda yatorewe mu gihe baba bemeye ko yiyamamaza.

Abdelghani Zaalane ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Boutefliaka yaraye asomye ubutumwa bwe buvuga ko mu gihe yaba yongeye kuyobora yatumiza inama mpinduramatwara y’igihugu ndetse akanategura amatora hakiri kare. Gusa abaturage basa n’abatabikozwa. Ntibakozwa ko Bouteflika w’imyaka 82 yakongera kwiyamamaza. Yagiye ku ntebe y’ubuyobozi mu 1999.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG