Uko wahagera

Impagarara ku Mupaka wa Uganda n'u Rwanda Zaba Zicururuka


Icyicaro cy'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba
Icyicaro cy'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'uburasirazuba

Kuri uyu wa mbere Leta ya Uganda yatangaje ko u Rwanda rwemereye amakamyo atwaye ibicuruzwa ava muri Uganda kwinjira muri icyo gihugu kuri umwe mu mipaka ibyo bihugu bihuriyeho. Aya ni amakuru Ijwi ry'Amerika rikesha Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters. Iki cyaba ari ikimenyetso cy’uko umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibyo bihugu utangiye kugabanuka.

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwakumiriye amakamyo atwaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda, ndetse runagira inama abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Uganda yahamagaje ambasaderi w’u Rwanda i Kampala ngo asobanure iby’ifungwa ry’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuvugizi wa leta ya Uganda Ofwono Opondo, yavuze ko kuri Mirama Hills, umwe mu mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, imodoka zatangiye gukomororerwa. Cyakora yasobanuye ko indi mipaka ibiri irimo uwa Gatuna unyurwaho n’abantu benshi, igifunze.

Opondo yavuze ko igihugu cye kizasuzuma ibivugwa n’u Rwanda ku ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko, u Rwanda rwemeza ko ari yo mvano yo kubuza abaturage barwo kujya muri Uganda.

Bamwe mu basesengura neza politiki y’akarere basanga ukutumvikana kw’ibi bihugu kwaturutse ku rwikekwe hagati yabyo kimwe gishinja ikindi gucumbikira abahungabanya umutekano wa kigenzi cyacyo. Hari n’abavuga ko hari igitutu cy’amahanga gisaba izi mpande zombi kurangiza ikibazo. Gusa nanone bahuriza ko umupaka ukomeje gufungwa igihe kirekire, bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi bityo bigakurura ibibazo by’ubukungu mu karere k’Afurika y’uburasirazuba kose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG