Uko wahagera

Perezida Trump na Kim Jong Un Bazabonana Kuwa Gatatu i Hanoi


Icyapa kifuriza uruzinduko rwiza Perezida Donald Trump na Kim Jong Un muri Vietnam
Icyapa kifuriza uruzinduko rwiza Perezida Donald Trump na Kim Jong Un muri Vietnam

Vietnam iritegura kwakira inama ya kabili mu mateka hagati ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru. Donald Trump na Kim Jong Un bazahurira i Hanoi guhera ejobundi kuwa gatatu.

Perezida Trump yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko inama izaba nziza. Naho minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ejo yatangarije televiziyo CNN ko ntacyahindutse ku ruhande rw’Amerika: “Ibihano yafatiye Koreya ya Ruguru bizagumaho igihe cyose Koreya ya Ruguru itarasenya intwaro kilimbuzi zayo zose.”

Perezida Trump arahaguruka I Washington uyu munsi yerekeza muri Vietnam. Naho Kim Jong Un ari mu nzira kuva kuwa gatandatu. Aragenda muri gari ya moshi anyuze mu Bushinwa, urugendo rw’amasaha arenga 60.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG