Uko wahagera

ONU Izakoresha Anketi Mpuzamahanga kw'Iyicwa rya Jamal Khashoggi


Umuryango w’Abibumbye washyizeho itsinda ryigenga ry’abahanga batatu rigiye gukora anketi mpuzamahanga ku rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi wakomokaga muri Arabiya Sawudite.

Rigizwe n’abategarugoli babili, Umufaransakazi Agnes Callamard, uyobora ishami rya ONU rigenzura ibyaha bw’ubwicanyi bunyuranije n’amategeko, umunyamategeko w’Umwongerezakazi Helena Kennedy, na Duarte Nuno Vieira, ukomoka muri Portugal aho yigisha ibyo gushakisha ibimenyetso ubutabera bushobora kwifashisha muri anketi ku iyicwa ry’umuntu muri kaminuza Coimbra.

Ejobundi kuwa mbere bazajya muri Turukiya, igihugu Jamal Khashoggi yiciwemo ku italiki ya 2 y’ukwezi kwa cumi gushize. Inzego z’iperereza za Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko igikomangoma uzaba umwami w’Arabiya Sawudite, Mohammed bin Salman, ashobora kuba afite uruhare mu iyicwa rya Khashoggi. Ibwami muri Arabiya Sawudite bo barabihakana.

Itsinda rya ONU, nk’uko itangazo ry’uyu Muryango ribivuga, rigomba gutahura uwicishije Khashoggi, yaba “leta cyangwa abantu ku giti cyabo.” Itsinda rigomba gutanga imyanzuro yaryo mu kwezi kwa gatandatu gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG