Umuyoboizi w’inteko ishingamategeko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Madamu Nancy Pelosi yasubitse ijambo Perezida Trump yagombaga kuzageza ku banyamerika. Pelosi yandikiye Perezida Donald Trump amusaba ko yigizayo itariki yo kugeza ijambo ku baturage ryari riteganyijwe ku itariki ya 29 y’uku kwezi kwa mbere.
Muri urwo rwandiko, Pelosi amubwira ko bakwiye gufatanya gushyiraho undi munsi. Kugeza ubu, imirimo imwe n’imwe ya guverinoma y’Amerika imaze iminsi 26 yarafunze, mu bizwi nka ‘Shutdown.’
Imwe mu mpamvu Pelosi aha Trump ni iy’umutekano kuko urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu bita secret service ruri mu zakozweho na “Shutdown.”
Bimenyerewe ko perezida ageza iryo jambo imbere y’abagize inteko ishingamategeko atumiwe na perezida w’umutwe w’abadepite.
Facebook Forum