Uko wahagera

Abashinzwe Umutekano Barashe Ibyuka ku Bigaragambya muri Sudani


Aha ni ku cyambu cya Port Sudan
Aha ni ku cyambu cya Port Sudan

Muri Sudani, abashinzwe umutekano barashe ibyuka biryana mu maso abari mu myigaragambyo uyu munsi. Abo baturage barenga 200 barimo berekeza ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rya Perezida Omar al-Bashir mu mujyi w’icyambu cya Port Sudan ku Nyanja Itukura. Bamwe muri aba baturage batawe muri yombi.

Abari mu myigaragambyo bari bajyanye urwandiko rusaba leta ya Perezida Bashir kwegura no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho yategura amatora. Mu mashyaka atavuga rumwe na leta yarushyizeho umukono harimo Umma rya Sadiq al-Mahdi, wigeze kuba minisitiri w’intebe inshuro ebyili. Yambuwe ubutegetsi na coup d’Etat ya General Bashir mu 1989.

Abatavuga rumwe na leta ya Sudani bamaze ibyumweru bibili bakora imyigaragambyo. Yatangiye yamagana izamika ry’ibiciro by’ibiribwa na lisansi. Yaje guhinduka iya politiki. Yaguyemo abaturage 19 nk’uko leta ibivuga. Naho umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu "Amnesty International" wo wemeza ko abapfuye ari 37, barashwe n’abashinzwe umutekano.

Ni ubwa mbere Perezida Bashir ahuye na bene ubu burakari bwa rumbanda mu myaka 30 amaze ku butegetsi. Uyu munsi, Bashir yagejeje ijambo ku baturage be, avuga ko guverinoma ye igiye kuzamura imishahara guhera muri uku kwezi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG