Umuganga w’umunyekongo, Denis Mukwege yakiriye igihembo Nobel cy’amahoro uyu munsi mu mujyi wa Oslo mu gihugu cya Norvege. Mu kwakira iryo shimwe, Dr. Mukwege yahamagariye abatuye isi guhagarika ingeso zo kwirengagiza intimba y’abakorerwa ihohotera rishingira ku gitsina mu bihe by’intambara. Avuga ko intambara yonyine yumvikana ari iyo guhangana n’abifata nk’aho ibyo bibazo bitabareba.
Dr. Mukwege yagize ati: “Si abagizi ba nabi bonyine bagafashwe nk’abanyabyaha, ahubwo n’abafunga amaso imbere y’amabi bakikomereza nk’aho bitabareba nabo bagombye gufatwa nk’abanyabyaha.” Ibi ni ibyavuzwe na Mukwege mu ijambo ryo gushimira abitabiriye uwo muhango.
Abantu benshi bahimbye Dr. Mukwege “Umugabo usana abagore.” Mu Kinyarwanda, twagira tuti “Mana y’Abagore”. Mukwege ni umuganga wita ku buzima bw’imyororokere y’abategarugori. Afite imyaka 63, amaze imyaka isaga 20 yita ku bagore bafatwa ku ngufu abavurira mu bitaro bya Panzi, hafi y’umujyi wa Bukavu, mu burasirazuba bwa Kongo.
Ku birebana na politiki kimwe n’amatora yegereje muri Kongo, Dr. Mukwege anenga imyitwarire y’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, aho atunga agatoki ingaruka z’imiyoborere mibi ikomeje gusenya igihugu cye. Ananenga uburyo umutungo kamere w’igihugu ukoreshwa nabi bigatuma abaturage ba Kongo bigumira mu bukene bw’akarande.
Kuri Mukwege, leta zakagombye kurandura burundu umuco wo kudahana avuga ati: “abenshi mu bayobozi bakoresha ihohotera rishingira ku gitsina nk’intwaro ibafasha kugera ku butegetsi.” Asaba ko hashyirwaho ikigega gifasha abakorewe ihohotera rishingira ku gitsina na za raporo z’umuryango w’abibumbye zigaragaza uruhare rw’abakoze amahano yo kubangamira uburenganzira bwa muntu agashyirwa ahagaragara.
Facebook Forum