Uko wahagera

Amerika Izahana Ibihugu Bitahagaritse Abimukira


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko guverinoma ye igihe guhagarika cyangwa kugabanya cyane imfashanya isanzwe iha ibihugu bya Guatemala, Honduras na El Salvador byo ku mugabane w’Amerika y’Epfo. Yasobanuye ko “byananiwe kuzuza inshingano zabyo zo kubuza abaturage babyo gusuhuka no kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Abantu ibihumbi, cyane cyane bakomoka muri Honduras, bari mu nzira ari ikivunge berekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu ijoro ryakeye, baraye mu mujyi witwa Tapachula wo mu majyepfo y’igihugu cya Mexique gihana imbibi n’Amerika. Bavuga ko bahunga ubukene n’urugomo mu bihugu bakomokamo.

Leta ya Mexique yiyemeje guha ubuhungiro abaramuka babisabye. Mu minsi itatu ishize, nk’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Mexique yabitangaje, abarenga igihumbi barabusabye. Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko Amerika yiteguye gutera inkunga leta ya Mexique muri ibi bibazo by’impunzi n’abimukira.

Naho Perezida Trump yavuze ko ashobora kuhoreza ingabo z’igihugu ku mipaka gukumira icyo yise “igitero ku butaka bw’Amerika.” Yemeza ko muri kiriya kivunge harimo “abicanyi benshi.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG