Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yumvise ibisobanuro by'abunganira abo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara basaba gufungurwa by'agateganyo bakaburana bidegembya. Baravuga ko nibaramuka barekuwe bazubahiriza ibyo bazategekwa byose n'urukiko. Ubushinjacyaha bwo burasanga ubusabe bwabo butanzwe mu mpitagihe.
Abunganira abaregwa batangiranye ijambo basobanura impamvu z’ubusabe bwo kugira ngo umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Diane Shima Rwigara na nyina umubyara Mukangemanyi Adeline Rwigara bafungurwe by’agateganyo.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara na Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara bavuze ko igihe urukiko ruregewe mu mizi aho urubanza rwaba rugeze hose rushobora gusuzuma icyifuzo cy’abakurikiranywe rukabafungura by’agateganyo bakaburana bari hanze.
Aba banyamategeko bashimangiye ko igihe urukiko rwaramuka rufashe icyo cyemezo cyo kubarekura by’agateganyo ibyo rwabategeka byose babyubahiriza.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Ndibwami Rugambwa na mugenzi we Bwana Faustin Mukunzi bwabwiye urukiko ko hari zimwe mu ngingo z’amategeko zisobanurwa n’uruhande bahanganye bemeranyaho bidasubirwaho. Ariko bwisunze ingingo z’amategeko bwavuze ko busanga ubusabe bw’abaregwa bwatanzwe impitagihe. Bwavuze ko bwagombaga gutangwa urubanza rutaratangira kuburanishwa mu mizi. ubushinjacyaha bugasaba ko bakomeza kufungwa kugeza urubanza ruciwe.
Izi mpaka byabaye ngombwa ko umucamanza azihagarika maze atangaza ko agiye kubanza gusuzuma niba ubusabe bw’abaregwa bwaratangiwe ku gihe cyangwa mu mpitagihe.
Ku itariki eshanu uku kwezi hazamenyekana niba abaregwa bafungurwa by’agateganyo cyangwa niba bakomeza gufungwa.
Facebook Forum