Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yaburijemo inama yagombaga kugirana n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku italiki ya 12 y’ukwezi gutaha muri Singapore.
Mu ibaruwa yamwandikiye uyu munsi, aramubwira ko yafashe iki cyemezo kubera “umujinya n’amahane Pyongyang igaragariza Amerika.”
Intandaro ni iyihe? Uyu munsi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Koreya ya Ruguru, madame Choe Son Hui, yavuze ko visi-perezida w’Amerika Mike Pence ari nka “balinga muri politiki.” Yavuze kandi ko intambara y’intwaro za kirimbuzi ishoboka hagati y’ibihugu byombi.
Mu ibaruwa, Perezida Trump nawe, ati: “Natwe dufite intwaro za kirimbuzi z’ishyano kabutindi nyinshi cyane ku buryo nsenga nsaba Imana ngo ntizizigere zikoreshwa.” Arabwira Kim Jong Un kandi ko naramuka abihinduye akumva ko yifuza “iyi nama ikomeye, ntazazuyaze, azamuhamagare cyangwa azamwandikire.”
Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, wari mu nteko ishinga amategeko na none uyu munsi, yabwiye intumwa za rubanda ko Amerika yari yashyizemo imbaraga nyinshi mu myiteguro y’inama Trump-Kim ati: “Ariko abashinzwe kuyitegura ku ruhande rwa Pyongyang bo ntacyo bamaze iminsi ntacyo batubwira ku byo twabibabwiragaho byose.” Pompeo yongeyeho ko icyo Amerika ishaka kandi idashobora gutezukaho ari uko Pyongyang isenya intwaro za kirimbuzi zayo zose.
Facebook Forum