Uko wahagera

Inka 20 Zapfuye Zizira Uburangare muri Muhanga


Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga buravuga ko bufatanyije n'igipolisi buri gukora iperereza ku muntu wese waba yaragize uruhare mu mfu z'inka makumyabiri kugira ngo abiryozwe. Ni inka zari zarahawe abaturage bo mu murenge wa Nyarusange muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Ubuyobozi bwa Muhanga bukavuga ko mu byo zazize harimo n'uburangare.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Amakuru atangazwa n’akarere ka Muhanga aravuga ko izo nka 20 zimaze gupfa mu murenge wa Nyarusange zari zahawe abaturage muri gahunda ya gira inka munyarwanda. Byose bishamikiye kuri REVEMP, umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo, mu kurwanya isuri ku misozi ikikije ikibaya cya Nyabarongo. Ubutegetsi buragerageza kurwanya isuri bugabanya ibitaka byanduza umugezi wa Nyabarongo. Abaturage batanze imirima yabo hafi aho ngo bayiceho amaterasi ni bo bahawe izo nko kubashumbusha kugira ngo bazabashe kubona umusaruro.

Gusa 20 mu nka zatanzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka zatangiye gupfa. Akarere ka Muhanga karavuga ko zimwe mu mpamvu zateye imfu z’izo nka zishingiye ku kuba zimwe muri zo zitaritaweho uko bikwiriye, ubundi n’aho zitangiriye gupfa ntihatangirwa amakuru ku gihe ngo habeho gukumira hakiri kare. Haravugwamo kandi ikibazo cy’uburangare bwa bamwe mu batekinisiye bagombaga kuzitaho umunsi ku wundi. Bwana Innocent Kayiranga , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bari gukurikirana ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare wese abiryozwe.

Bwana Innocent Kayiranga, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu
Bwana Innocent Kayiranga, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu

Muri iki kibazo kandi haranavugwamo bamwe mu batekinisiye bahawe imiti yo kuvura izo nka icyorezo cy’uburondwe ngo bayigeze ku baturage bayiha bamwe. Ku baturage ni igihombo kuko bari biteze iterambere. N’ubutegetsi bwemeza ko ari igihombo gikomeye.

Iyo uganiriye na bamwe mu bari boroye izo nka zapfuye bo bakeka ko zaba zarahuye n’ikibazo cyo kutamenyera ikirere kuko ngo zari zaraturutse muri Gishwati izindi I Burera hakonja. Gusa bavuga ko zimwe muri zo zaje zinarwaye.

Ku kijyanye no kuba aba baturage bashumbushwa izindi nka, Bwana Kayiranga ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu I Muhanga avuga ko bizasaba kubanza kureba ku masezerano bagiranye na rwiyemezamirimo wari wahawe kuzizana.

Ubwo ubuyobozi bwa Muhanga buvuga ko ku bufatanye na polisi bari kugenzura ngo abagize uruhare mu mfu z’izi nka babiryozwe, Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru ko Bwana Gad Munyezamu, wari veterineri w’akarere yahise ategekwa shishi itabona kwandika ibaruwa isezera ku kazi ku mpamvu ziswe ze bwite. Bwana Kayiranga yemeje ko uyu muganga w’amatungo i Muhanga atakiri mu kazi, gusa akavuga ko ibaruwa ye isaba gusezera ku mpamvu ze bwite ishobora kuba idafitanye isano n’imfu z’izi nka, kandi ko itarasuzumwa.

Mu nka 115 zari ziteganyijwe guhabwa abaturage muri Nyarusange hari hamaze gutangwamo inka 104. Ntitwabashije kumenya agaciro ka nyako k’amafaranga yatikiriye muri izi nka zapfuye ariko amakuru twamenye nuko inka imwe yari ihagaze hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y'u Rwanda.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yakunze kuvugwamo umurundo w’ibibazo, nyamara rubanda bo baba bayihanze amaso ngo igire aho yabageza mu iterambere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG