Uko wahagera

Rwanda: Imitungo y'Umuryango wa Rwigara Yatejwe Cyamunara


Anne Rwigara na basaza be imbere y'umuhesha w'inkiko Me Vedaste Habimana
Anne Rwigara na basaza be imbere y'umuhesha w'inkiko Me Vedaste Habimana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda cyaramutse giteza mu cyamunara itabi ry'uruganda rw'umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Iryo tabi ryagurishijwe kuri miliyoni 512 z'amafaranga y'u Rwanda.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by'ubucuruzi bw'umuryango avuga ko atanyuzwe n'igiciro. Avuga ko ryagombye kuba ryagurishijwe ku mafaranga agera kuri miliyari imwe. Intandaro ya byose ni imisoro ibarirwa muri miliyari 6 z'amafaranga y'imisoro leta yishyuza umuryango wa Rwigara. Itabi ry’uruganda ryatejwe mu cyamunara ryari mu makarito asagaho 7000.

Aho cyamunara yaberaga I Gikondo ahahoze ari mu cyanya cy’inganda umutekano wari wakajijwe bigaragarira amaso. Buri ruhande rwari ruhagazemo abapolisi banyagiranwa imbunda.

Ni cyamunara yapiganiwe n’abantu batagera mu 10 ku buryo mu bapiganwaga bamwe bakunze kugenda bikuramo. Igiciro fatizo ku makarito y’itabi asaga 7000 cyari kuri 433 727 966.

Cyamunara yatangiye ikererewe kubera imvura, yamaze nk’isaha irengaho gato. Ku mwuzoro wa nyuma, umuhesha w'inkiko, Me Habimana yatangaje ko cyamunara yegukanywe na Murado Business Ltd kuri miliyoni 512 z’amafaranga.

Anne Rwigara Uwamahoro uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi kwa Rwigara yahise yaka ijambo risubikisha icyamunara ku kutanyurwa n’igiciro ariko biba iby’ubusa. Uyu mwali yavuze ko itabi ryabo ryagombye kugurishwa byibura nka miliyari imwe z’amafaranga. Anne Rwigara yakomeje agaragariza akababaro ababishinzwe ababwira ko bari gukora ibyo yita ko binyuranyije n’amategeko ariko biba iby’ubusa.

Me Vedaste Habimana yasabye abo mu muryango wa Rwigara kwiyambaza inkiko nyuma yo kutanyurwa. Uyu munyamategeko yavuze ko iyo cyamunara irangiye, impaka zikurikira zirangizwa n’inkiko.

Ijwi ry’Amerika yakoresheje ibishoboka byose ngo yumve icyo abaguze iri tabi babivugaho maze abantu bari itsinda nka batanu barabyanga.

Iri tabi ritejwe mu cyamunara kubera imisoro bivugwa ko ari miliyari esheshatu z’amafaranga ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara utishyuye kuva mu 2012. Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara uvuga ko iyi misoro ishingiye ku mpamvu za Politiki.

Ntibyari byoroshye kubona abagira icyo bavuga ku migendekere y’iyi cyamunara. Ababyemereye kure y’inzego z’umutekano badusabye kubarindira umutekano. Bavuze ko batishimiye cyamunara nyirizina. Barasanga ibiri kuba kuri uyu muryango ari icyo bita ‘akarengane, ihohoterwa, iyicarubozo n’ibindi.’

Uretse izi miliyari esheshatu Rwanda Revenue yishyuza umuryango wa Rwigara, inavuga ko hari andi mabanki uyu muryango ubereyemo imyenda ku mubare tutaramenya. Ukurikije uko bisobanurwa, birumvikana nta shiti ko amafaranga yatanzwe kuri iri tabi akiri iyanga. Bivuze ko rero n’indi mitungo y’uyu muryango izatezwa mu cyamunara.

Anne Rwigara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nta wundi muntu babereyemo umwenda uwo ari wo wose. Arasanga ibiri kuba ku muryango wabo ari uburyo leta y’u Rwanda yahisemo kubatwara imitungo yabo.

Iyi cyamunara ibaye mu gihe hari ikirego umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara batanze bavuga ko iyi misoro batayemera.

Uru ruganda Premier Tobacco Company rwakoraga itabi rumaze amezi 8 ruhagaze. Rwishyuraga miliyoni 300 z’amafaranga buri kwezi nk’imisoro. Abahoze bakorera uru ruganda bamaze iminsi basiragira ku karere ka Kicukiro babaza ikizakurikira.

Magingo aya Umwali Diane Shima Rwigara imfura ya nyakwigendera Assinapol Rwigara washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda mu 2017 ari muri gereza. Arareganwa na nyina Adeline Rwigara ku byaha byo guteza imvururu muri rubanda. Ni ibyaha bahakana bivuye inyuma bakavuga ko bishingiye kuri politiki. Assinapol Rwigara yatabarutse mu 2015 ku mpamvu zitaravugwaho rumwe.

Abagize umuryango we bavuga ko ari ubutegetsi bwamwicishije. Ubutegetsi bwo bukavuga ko yapfuye azize impanuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG