Uko wahagera

Afurika y'Epfo Yahagurukiye Ruswa ku Rwego rw'Igihugu


Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma avuga ko hagiye gutangizwa iperereza ryo ku rwego rw’igihugu ku kibazo cya ruswa.

Urukiko rwa Afurika y’Epfo rwategetse mu kwezi gushize ko hashyirwaho komisiyo mu minsi itarenze 30 yo gukusanya amakuru kuri ruswa.

Zuma yabitangaje nyuma y’uko inteko ishingamategeko yerekanye ko ishobora gutangira ibikorwa byo kumukura ku butegetsi biturutse kuri ruswa ivugwa muri guverinema.

Yagize ati: “Ibivugwa ko igihugu cyambuwe banyiracyo aribo abaturage ba Afurika y’Epfo, ni ikintu gikomeye kandi ku bw’ibyo bakwiye kumenya iherezo kandi bagahumurizwa”.

Mu kwezi gushize ishyaka riri ku butegesti ANC ryatoye Cyril Ramaphosa nk’umuyobozi bw’ishyaka. Yasimbuye Zuma wari wasezeye kuri uwo mwanya biturutse ku bibazo bya ruswa byavugwaga. Cyakora azakomeza kuyobora Afurika y’Epfo kugeza mu matora yo mu mwaka utaha wa 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG