Kuri iyi nshuro abategetsi batandukanye bongeye kubigaragaza nk’ikibazo kikibangamiye abatari bake. Ni ikibazo bavuga ko gikururwa n’inganda zenga inzoga zikomoka ku bitoki kuko zitujuje ubuziranenge.
Izo ababishinzwe baravuga ko zifite n’ingaruka ku buzima bw’abanywa ibyo binyobwa nk’uko bisobanurwa na Bwana Raymond Murenzi umuyobozi w’ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda.
Izo nzoga zihabwa amazina atandukanye nka bareteta, akayuki, umumanurajipo n’ayandi zengerwa hirya no hino mu gihugu. Muri rusange ngo izo nzoga z’inkorano ziba zigizwe n’ibintu bitandukanye.
Bwana Jean Paul Hanganimana umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo avuga ko muri izo nzoga bavangamo amatafari, ifumbire, alukolo ikoreshwa mu kogosha imisatsi n’ibindi
Facebook Forum