Uko wahagera

Rwigara Diane Yafunzwe na Polisi y'u Rwanda


Umwari Diane Rwigara
Umwari Diane Rwigara

wa Polise y’u Rwanda Theos Badege, yatangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika ko batatu bo mu muryango wa Assinapol Rwigara batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Ubu bafungiwe kuri Polise ya Remera mu mugi wa Kigali.

Ni nyuma y'uko hari hagiye gushira ukwezi, abo muri uyu muryango bitaba mu bugenzacyaha ariko bakarekurwa.

Abatawe muri yombi ni Diane Rwigara, Anne Rwigara murumuna we ndetse n’umubyeyi w’aba bombi, Adeline Rwigara.

Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda yasobanuye ko aba bafashwe kubera ibimenyetso yemeza ko polisi ifite ko nyuma yibyaba bari basanzwe bakurikiranweho birimo kunyereza umusoro, gukoresha inyandiko mpimbano biregwa Diane wenyine, hari nibindi birimo kugirira nabi igihugu batahuweho.

Colonel Theos Badege, yashimangiye ko abaregwa baranzwe no kunaniza iperereza, ko batafashije inzego z’umutekano ngo bazorohereze mu iperereza. Uyu muvugizi avuga ko hari ibindi byiyongereye ku byo bari basanzwe bakurikiranweho.

Nubwo igipolisi kivuga ko kibakurikiranyeho inyandiko mbimbano kuri Diane Rwigara, n’imisoro ku bandi bagize umuryango we, ndetse hakaba haniyongereye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, abatari bake basanga ibibazo by’uyu muryango bishingiye kuri politiki .

Ibibazo byatangiye nyuma y’urupfu rwa Rwigara Assinapol, aho umuryango we utahwemye gushyira mu majwi Leta ko ariyo yahitanye umubyeyi wabo, ariko inzego za Leta zikabihakana.

Uyu muryango warumaze igihe kigera ku kwezi utumizwa n’inzego z’ubugenzacyaha kwisobanura kubyaha bakurikiranweho.

Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda, atangaza ko ubu mu bugenzacyaha bagiye kuhamara iminsi itanu igenwa n’amategeko nyuma dosiye yabo ikazoherezwa mu bushinjacyaha nabwo buzayigeza muri Polise.

Umuvugizi wa Polise avuga ko aho bafungiwe kuri Station ya Remera mu mugi wa Kigali, bemerewe gusurwa mu gihe ababasura bakubahiriza amabwiriza agenga amategeko ya station za Polise.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG