Umugaba w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ishami rishinzwe Afrika (AFRICOM), Jenerali Thomas Waldhauser, avuga ko biriki kare cyane kuba umuntu yavuga ko ibikorwa by’abayobya amato mu mazi yegereye Somaliya bigiye kuba akamenyero.
Jenerali Thomas Waldhauser yagize ati: “Mu kwezi gushize habaye ibitero, bine, bitanu, bitandatu by’abayobya amato mu karere. Zimwe mu mpamvu zibitera twasanze harimo amapfa n’inzara. Amwe mu mato yayobejwe yarimo ibiribwa andi yari yikoreye lisansi. Ikindi kandi umwihariko ayo mato afite, n’uko ari mato cyane kandi mu by’ukuri ashobora kuzanira amafaranga abayobya amato bayibasiye”.
Jenerali Thomas Waldhauser, ibyo yabivugiye muri Djibouti ku cyumweru. Ni mu nama yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na minisitiri w’ingabo w’Amerika, Jim Mattis wari mu ruzinduko.
Ibitero by’abayobya amato byongeye kwiyongera nyuma y’imyaka itanu byaragabanutse. Byari bikaze hagati y’imyaka ya 2010 na 2012.
Facebook Forum