Uko wahagera

Rwanda: Icyumwero Cyo Kwibuka Jenoside


Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ahashyinguwe abatutsi barenga ibihumbi 250.

Umuhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere, wakozwe na Perezida Paul Kagame wari kumwe n’umuyobozi wa komisiyo y’Africa yiyunze Moussa Fakir Mahamat.

Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, ari kumwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Fakir Mahamat.

Aba bayobozi bombi bacanye urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100, isobanura igihe Jenoside yamaze. Umukuru w’u Rwanda yongeye kwamagana ibihugu by’amahanga bitagize icyo bikora ngo jenoside ihagarikwe.

Aha yatunze agatoki ibihugu bikomeye by’U Burayi n’Amerika . Yavuze ko bimwe mu bihugu by’Afrika byagaragaje ubushake bwo gufasha nubwo byari bifite ubushobozi bukeya .

Perezida kagame yongeye kwihanganisha abacitse ku icumu, avuga ko nubwo batakaje imiryango yabo, ariko bagifite igihugu. Avuga ko abahigwaga muri Jenoside batazongera guhigwa ukundi, kandi n’ababahigaga nabo batazigera bahigwa mu gihe kizaza. Ati “buri munyarwanda wese iki gihugu ni icye".

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka, Perezida Kagame yanagarutse ku mbabazi ziherutse gusabwa n’umuyobozi wa kiliziya gaturika ku isi. Perezida Kagame yavuze ko yishimiye izi mbabazi zasabwe n’umuyobozi wa Kiliziya Gaturika ku isi, atitaye ku gihe byafashe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG