Uko wahagera

CAN 2017 Yivanze na Politiki ya Gabon


Igikombe cy’Afrika cy’umupira w’amaguru CAN 2017 muri Gabon. Kimwe cya kane: ejo kuwa gatandatu, Burkina Faso izakina na Tuniziya. Senegali izahura na Kameruni. Ejobundi ku cyumweru, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo izakina na Ghana. Naho Mirisi izahura na Maroko. Muri iki cyiciro, ikipe itsinzwe ihita itaha.

Gusa rero, politiki yabyivanzemo. Jean Ping, watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka ushize, yasabye abaturage kwanga kujya kureba imikino. Ku buryo koko usanga abantu ari bake cyane muri za sitade. Avuga ko Perezida Bongo yamwibye amajwi.

Kugirango ikemure ikibazo cy’imyanya ya sitade irimo ubusa, leta yitabaje amashuli yisumbuye. Abana ibaha amibisi abajyana kureba umupira akanabasubiza imuhira. Ibaha amatike y’ubuntu. Tike zigura amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi icumi, cyangwa se hafi ibihumbi 17 by’Amarundi. Nyamara nabyo ntibyatumye sitade zuzura abantu. Bitandukanye cyane no mu 2012, ubwo Gabon nabwo yakiriye CAN ifatanije na Gineya Ekwatoriyali. Icyo gihe, abantu barebye imikino ari benshi cyane.

Nk’uko Mwalimu Abdouraman Abba wigisha iby’imibanire y’abantu, sociologie, muri kaminuza Omar Bongo y’i Libreville, yabisesenguriye Ijwi ry’Amerika, kuba abaturage batajya kureba imikino ya CAN ni ikimenyetso cy’uko impagarara za politiki zikomeje. Ariko ntibisobanuye ko bashyigikiye koko abatavuga rumwe na leta. Ahubwo bifitiye ubwoba by’ikintu nabo ubwabo batazi. Ariko hari abandi bahanga babikurikiranira hafi bemeza ko ibibazo by’ubukungu ari byo nyirabayazana kurusha ibindi. Abaturage bifitiye ubukene butuma bizirika umukanda.

Perezida Ali Bongo ntacyo aravuga ku mabwiriza ya Jean Ping.

XS
SM
MD
LG