Igisirikare cy'u Rwanda cyateye utwatsi ibirego by'igihugu cy'u Burundi bivuga ko u Rwanda rwaba rwihishe inyuma y'umugambi mubisha wabashatse guhitana Willy Nyamitwe, umujyanama mu by'itumanaho wa Perezida Pierre Nkurunziza
Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana yabwiye Ijwi ry'Amerika ko ari ibintu Uburundi buvuga nta bimenyetso. Yavuze ko ari ugushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo by'u Burundi