Uko wahagera

Tour du Rwanda: Umunyamerika Timothy Rugg yegukanye indi ntera


Tour Du Rwanda Irabandanya
Tour Du Rwanda Irabandanya

Nyuma yo kwitwara neza akaza ku isonga mu gace k’umusogongero (prologue), Timothy Rugg Umunyamerika ukinira Lowest Rates yo muri Canada yongeye kwivuga ibigwi uyu munsi ku wa gatatu ubwo yabaga uwa mbere mu ntera ya Karongi – Rusizi muri iri siganwa Tour du Rwanda 2016.

Yatanze abandi ku murongo usoza akoresheje amasaha 3 iminota 18 n’amasegonda 16 mu rugendo rw’ibilometero 115 na metero 500. Ibi yabigezeho amaze gukora akazi katoroshye ubwo bari batangiye kumanuka berekeza mu mujyi wa Rusizi.

Nyamara mbere yaho abakinnyi 3 – Samuel Mugisha wo mu ikipe ya Benediction, Fournet Fayard Sebastien wo muri Haute Savoie na Guillaume Boivin ukinira Cycling Academy ni bo bari bakomeje gusimburana mu myanya y’imbere kuva i Karongi kugeza mu misozi ya Nyamasheke.

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo aracyari uwa mbere hakurikijwe igiteranyo cy’intera zose agakurikirwa na Joseph Aleluya wo muri Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Ku wa kane tariki 17 Ugushyingo Tour du Rwanda 2016 izakomeza aho abasiganwa bazava i Rusizi berekeza i Huye mu rugendo rw’ibilometero 140 na metero 700.

Batanu ba mbere mu ntera ya Karongi – Rusizi ni:
Timothy Rugg (USA – Team Lowestrates), Joseph Aleluya (Rwanda – Les Amis Sportifs), Metkel Eyob (Eritrea – Dimension Data for Qhubeka), Tesfom Okubamariam (Eritrea – National Team of Eritrea) na Patrick Byusenge (Rwanda – Club Benediction)

Batanu ba mbere ku rutonde rusange ni:

Valens Ndayisenga (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka), Joseph Aleluya (Rwanda – Les Amis Sportifs), Tesfom Okubamariam (Eritrea – National Team of Eritrea), Jean-Bosco Nsengimana (Rwanda – Stradalli-Bike Aid), Metkel Eyob (Eritrea – Dimension Data for Qhubeka)

XS
SM
MD
LG