Uko wahagera

Ikoranabuhanga, Inkingi y'Iterambere, Ministiri Gatete


Claver Gatete, Ministiri w'Imari w'u Rwanda
Claver Gatete, Ministiri w'Imari w'u Rwanda

Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo ziragerageza uburyo bushya bwo korohereza ubucuruzi hagati yabwo n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika aho kwibanda kugutanga inkunga.

Uwo mugambi unashyigikiwe n’ibihugu bimwe bimwe by’Afurika nkuko byagaragariye mu nama yahuje intumwa z’ibihugu bifite umuvuduko w’iterambere kurusha ibindi yaraye iteraniye i New York, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, inama yiswe Emerging Africa 2016.

Iyo nama yahuje abahanga mu by’ubukungu ku mugabane w’Afurika, yageragezaga gutanga ishusho nyayo ku iterambere ry’Afurika no kwerekana ubushobozi bw’uwo mugabane kuba isoko rikomeye ry’isi.

Ibiganiro byatangiwe muri iyo nama byibanze kugushakira umuti zimwe mu nzitizi zindindiza iterambere ry’Afurika zirimo kutagira ibikorwa remezo n’ingufu byafasha inganda gutera imbere mu bihugu bitandukanye bigize uwo mugabane.

Claver Gatete, Ministiri w’Imari w’u Rwanda umwe batanze ikiganiro ku bikeneye gukorwa kugirango umugabane w’Afurika urusheho gutera imbere, yavuze ko u Rwanda rwamaze gushiraho ingamba zo guteza imbere ubucuruzi bushingiye kw'itumanaho no guha amahirwe urubyiruko.

Iterambere, ikibazo cy’impunzi, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe biri mu biza ku isonga mu biganirwaho I New York ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye.

Kuri uyu wa kabili Perezida Obama yayoboye inama y'abakuru b'ibihugu yiga ku kibazo cy'impunzi n'abimukira.

Obama yasabye abo bayobozi gutanga inkunga y’amafranga yo gufasha ibikorwa by’ubutabazi no gutuza impunzi.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi igaragaza ko abantu barenga miliyoni 65 bakuwe mu byabo. Abarenga miliyoni 21 bakaba barahunze ibihugu byabo.

Obama yatangaje ko igihugu Amerika izatanga amafranga angana na miliyoni 50 z’amadolari yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gufasha impunzi n’icyabuza ubuhunzi.

Perezida Obama yagize ati “Dukwiye gufungura imitima yacu tukagira icyo dukora gufasha impunzi kugira aho zita mu rugo.”

Ibi Obama abivuze mu gihe abatavuga rumwe nawe bari mu ishyaka ryabarepubulike bakomeje kunenga uburyo Amerika ikomeje kwakira impunzi cyane cyane izituruka mu bihugu bivugwamo iterabwoba nka Syria.

Kuri uyu wa kane nibwo biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w'Urwanda aribwo azageza ijambo ku nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye.

Mu gutangiza inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye Uburundi bwari buhagarariwe na Ministiri Alain Nyamitwe, ushinzwe ububanyi n’amahanga.

XS
SM
MD
LG