Uko wahagera

Umukino wa Nyuma wa Euro 2016


Abafaransa Pierre Gignac na Paul Pogba mu myitozo
Abafaransa Pierre Gignac na Paul Pogba mu myitozo

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi. Uwo mukino urahuza ikipe y’Ubufaransa na Portugal ku kibuga cya Stade de France kiri I Paris mu Bufaransa.

Iki ni nacyo kibuga cyakinirwagaho umukino wa gicuti wahuzaga Ubufaransa n’Ubudage ubwo hagabwaga ibitero by’iterabwoba byahitanye abantu 130.

Hugo Lloris, umunyezamu akaba na kapiteni w’Ubufaransa yavuze ko irushanwa rya Euro ryafashije gusana imitima no kwibagiza gato Abafaransa ibibazo bijyanye n’iterabwoba.

Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma yo gusezerera u Budage bubutsinze ibitego bibiri mu mukino wa kimwe cya kabiri, ibitego byatsinzwe na rutahizamu Antoine Griezman mu mujyi wa Marseille. Portugal yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Pays de Galles nayo ibitego bibiri ku busa.

Ubufaransa buheruka gutwara igikombe cya Euro mu mwaka wa 2000. Portugal yo ntirigera itwara icyo gikombe. Mu mwaka wa 2004, Portugal yatsindiwe iwabo n’Ubugereki ku mukino wa nyuma mu mujyi wa Lisbon.

XS
SM
MD
LG