Uko wahagera

Uganda: Amajwi y'Amatora Yaba Yanyerejwe!

Kuri uyu wa kane Abanyayuganda basaga miliyoni cumi n'eshanu baramukiye mu matora y'umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi.

Ahagana mu masaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice zo muri Uganda ni bwo imodoka zari zitangiye gukwirakwiza ibikoresho by'amatora ku biro byateganyijwe nko ku rusengero rwa Kigowa mu mujyi wa Kampala Ijwi ry'Amerika yageze butaracya neza.

Abaturage bazindutse bitabirira amatora kandi kuri buri biro by'itora umutekano wari urinzwe bigaragarira amaso.

Amatora yari ateganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya za mugitondo za Uganda ariko mu turere tumwe na tumwe, hari aho byageze mu masaha ya saa tanu abaturage bagitegereje ibikoresho batarabona uko batora.

XS
SM
MD
LG