Uko wahagera

Libiya: Abantu 50 Biciwe ku Kigo cya Polisi


Mu burengerazuba bwa Libiya abantu 50 bishwe, abandi benshi barakomereka bikomeye bazize ibibombe byaturitse bitezwe mu ikamyo. Ibi byabereye ku kigo polise itangiramo imyitozo.

Ibyo bibombe byaturitse, ubwo habaga igikorwa cyo guhitamo abantu bifuza kwinjizwa mu gipolisi bari bateraniye ku kigo kiri mujyi wa Zliten.

N'ubwo ibitangazamakuru bivuga ko abantu 50 bishwe, ibitaro byo muri ako karere byatangalije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abapfuye ari 65. Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe wari watangaza ko ariwe wagabye icyo gitero.

Ku rubuga rwa Twitter, Martin Kobler, umuyobozi w’umutwe w’ingabo za ONU zagiye gufasha Libiya, UNSMIL, avuga ko izo bombe ari iz’abiyahuzi. Kobler yakomeje avuga ko yamaganye igitero cy’ubwiyahuzi cyabaye uyu munsi, i Zliten, maze asaba abanyalibiya gushira hamwe byihutirwa bagafatanya kurwanya iterabwoba.

Libiya yacitsemo ibice, hagati y’ubuyobozi bwa kiyisilamu bwafashe Tripoli n’inteko ishingamategeko yemewe n’amahanga, yahungiye mu burasirazuba bw’igihugu i Tobruk.

Mu kwezi gushize, impande zitavuga rumwe zigize guverinoma ya Libiya, zasinye amasezerano y’amahoro, n’ubwo hari amakenga yo kwiyumvisha niba bemera ibyo basinye.

XS
SM
MD
LG