Uko wahagera

ONU Yashyizeho Iperereza ku Bwicanyi bwo mu Burundi


Zeid Ra’ad Al-Hussein
Zeid Ra’ad Al-Hussein

Komiseri mukuru w’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye avuga ko u Burundi bushobora kwinjira mu ntambara ishyamiranije abenegihugu. Ibyo Bwana ZEID RA’AD AL HUSSEIN, yabitangaje mu nama idasanzwe y’iyo komisiyo yabereye I Geneve mu Busuwisi uyu munsi. Iyo nama yasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika yasuzumaga uko ibintu byifashe mu Burundi.

Uyu Komiseri wa ONU avuga ko ubushakashatsi ONU yakoze bwagaragaje ko abantu bamaze guhitanwa n’urugomo mu Burundi ari 312, kuva imyigaragambyo yamagana indi manda ya Perezida Petero Nkurunziza itangiye mu kwezi kwa kane. Muri abo bantu 312 bamaze gupfa, ONU ivuga ko harimo n’abana 19.

Mu mpera z’icyumweru gishize honyine, imibare yatangajwe na guverinoma ni iy’abantu 87 bahitanwe n’imirwano, ariko ONU ivuga ko imibare yakuye mu bantu bayiha amakuru arenze kure iyatanzwe na reta y’u Burundi.

Komiseri wa ONU ku burenganzira bwa muntu yasabye ko amahanga yahagurukira kurushaho ikibazo cy’u Burundi. Mu buryo atanga harimo kubuza bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu kujya mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Yumvikanishije kandi ko imipaka y’u Burundi igomba kugenzurwa cyane, byaba ngombwa hagakoreshwa indege zitagira abaderevu “DRONES”, kugirango intwara zivugwa ko zinjizwa mu gihugu zihagarikwe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yifuje ko iyi nama idasanzwe ku Burundi yakorwa, kugira ngo basabe ko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bwa ONU yakohereza itsinda ry’abantu b’inzobere bajya gukora iperereza ku bintu bibera mu Burundi. Izindi ngingo zizafatwa izo nzobere zirangije iperereza ryazo.

XS
SM
MD
LG