Uko wahagera

Kagame Ategereje Kamarampaka Kugirango Afate Icyemezo Niba Aziyamamaza


Prezida Kagame mu mihango yirahira rya prezida John Pombe Magufuli
Prezida Kagame mu mihango yirahira rya prezida John Pombe Magufuli

Umukuru w'u Rwanda Paul Kagame aratangaza ko adashobora kugaragaza uruhande rwe ku kwiyamamariza/ Kutiyamamariza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 igihe cyose Kamarampaka itaraba.

Ikiganiro cyatam,butse kuri radiyo y'igihugu cyumvikanisha ko ubwo yari mu nama rusange y'ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi kuri iki Cyumweru cyarangiye, umukuru w'u Rwanda yabwiye abarwanashyaka baryo ko icyifuzo cyo kuba yakomeza gutegeka atagitanga mbere ya Kamarampaka. Gusa yavuze ko yumva neza ubusabe bwabo kandi ko ari umuntu ushyira mu gaciro.
Naho kuba amahanga amusaba kurekura ubutegetsi agahereza abandi, umukuru w'u Rwanda nta muntu ku giti cye cyangwa se igihugu runaka yigeze asubiza mu buryo butomoye. Ariko yongeye gushimangira nk'uko akunze kubikora kuri iyi ngingo ko nta wagombye kugenera abanyarwanda uko babaho.
Ku bavuga ko guhindura itegekonshinga ry'u Rwanda bishobora kubyara ingaruka nk'iziri mu gihugu cy'u Burundi, Prezida Kagame yavuze ko bidashobora kuba bityo ahubwo ngo ababivuga bagamije inyungu zabo bwite.
Mu minsi ya vuba ishize, Samantha Power , amasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w'Abibumbye yavuze ko nta muntu kampara ubaho ku butegetsi.
Ko USA yizeye ko Prezida Kagame azatanga ubutegetsi mu mahoro akaba icyitegererezo cy'abayobozi beza. Ibyavuzwe na Ambasaderi Samantha Power, birasa n'ibyavuzwe n'umuryango wunzwe ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi.
Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015, politiki y' u Rwanda yibanze kuruta ku ngingo yo guhindura itegekonshinga ngo Prezida Kagame abone kwiyamamariza gukomeza gutegeka u Rwanda.
Amakuru yasakaye mu bitangazamakuru byegamiye kuri Leta birimo Igihe.com aravuga ko Prezida Kagame yemereye abagize ishyaka ahagarariye FPR inkotanyi ko Kamaramapaka izaba ku itariki ya 18 wezi kwa 12/2015.
Prezida Kagame ashimirwa byinshi byiza ku iterambere ry'u Rwanda ariko akananengwa ku kwibasira abatavuga rumwe na we no gucecekesha itangazamakuru .
Naramuka yongeye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu, Prezida Kagame azaba agiye ku rutonde rw'abakuru b'ibihugu bya Africa bahinduye itegekonshinga ngo bagume ku butegetsi.
please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:04:46 0:00

XS
SM
MD
LG