Uko wahagera

Rwanda: Kamarampaka Iri mu Maboko ya Perezida Kagame


Inama idasanzwe y'abaminisitiri mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 25 y'ukwa 11 mu 2015, yemeje gusaba Perezida w'u Rwanda Paul Kagame gukoresha kamparampaka cyangwa se Referendum ku itegeko nshinga.

Iyo nama yari iyobowe na Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi ivuga ko ishingiye ku byo igihugu kimaze kunyuramo, ibimaze kugerwaho n’ejo hazaza h’igihugu, yasabye ko Perezida Kagame atumiza Kamparampaka k’umushinga wo kuvugurura itegekonshinga.

Ibi bibaye nyuma yuko inteko ishingamategeko imitwe yombi itoye yemeza uwo mushinga wo kuvugurura itegekonshinga. Abaturage nibaramuka bemeje iryo tegeko, rizakomorera Prezida Kagame kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Ingingo yabaye ishingiro ryo kuvugurura itegeko nshinga ni 101, itegeka ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Ni nayo ngingo rubanda rwahereyeho rusaba ko yahinduka Perezida Kagame akongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse guha umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika bwana Jean Nepomscene Sindikubwabo ukuriye komisiyo ya Politiki muri Sena yavuze ko mu gutora uwo mushinga bubahirijwe ibyifuzo bya rubanda.

Twabibutsa kandi ko ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryari ryatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga gisaba ko igikorwa cyo guhindura ingingo y’I 101 gihagarikwa.

Iryo shyaka ryaje gutsindwa urwo rubanza ryaregagamo Leta ribuza guhindura itegekonshinga ngo Prezida Kagame akomeze gutegeka.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege wasomye umwanzuro w'urukiko yisunze ingingo z'amategeko yavuze ko imbaga y'abanyarwanda ari yo ifite ububasha bwo gutanga ubutegetsi no kwihitiramo uko itegekwa binyuze mu nzira zemewe n'amategeko.

Prof Rugege yavuze ko igihe abanyarwanda bahisemo guhindura itegekonshinga ntibyafatwa nko kubangamira amahame ya demokarasi nk'uko ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ribivuga. Ahubwo kubabuza kurihindura ni byo byabangamira amahame ya demokarasi.

Nyuma yo kutishimira icyemezo cy'umucamanza, Bwana Frank Habineza, umuyobozi w'ishyaka riharanira de okrasi no kurengera ibidukikije yatangaje ko bagiye gusaba umukuru w'igihugu Paul Kagame akamaganira kure ibyo guhindura itegekonshinga

XS
SM
MD
LG