Guhera itariki ya 30 z’ukwezi kwa cumin a kumwe I Paris mu Bufaransa hazaterana inama y’umuryango w’abibumbye ku ihindagurika ry’ibihe yiswe COP 21.
Igitegerejwe cyane muri iyo nama nuko ibihugu bikomeye n’ibikize cyane ku isi bishobora gusinya ku masezerano abisaba kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ikindi ibyo bihugu bisabwa n’ugutera inkunga ikigega cyafasha gutanga uburyo n’ubuhanga ku bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira za majyambere, dore ko akenshi aribyo usanga bihura n’ingaruka zikomoka k’ubwiyongere bw’ubushuhe mu kirere.
Ikiganiro Dusangire Ijambo cyavuganye n’abamwe mu bahanga mu bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe n’abanyapolitike.