Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, irateganya gutangaza kuri uyu wa gatandatu ko Ebola yarandutse muri Sierra Leone. Hashize iminsi 42 nta muntu wongeye kwandura icyo cyorezo.
Abaturage barategura ibirori hirya no hino mu gihugu kugirango bishimire iyo nsinzi, ariko kandi banazirikane abantu ibihumbi bine Ebola yahitanye muri Sierra Leone. Nk’uko Abdulla Bayraytay, umuhuzabikorwa byo kurwanya Ebola muri Sierra Leone abitangaza, Perezida Ernest Koroma nawe azageza ijambo ku baturage b’igihugu cye.
Biteganijwe ko azashimira abagize uruhare bose mu rugamba rwo guhashya Ebola, ariko kandi azibutsa rubanda ko bagomba gukomeza kuba maso no gukurikiza ibisabwa byose bwo kwirinda Ebola, kugirango itazabatungura ikagaruka nk’uko byagenze mu baturanyi babo ba Liberia na Guinea.