Uko wahagera

Departoma ya Leta y'Amerika mu Kurwanya Intagondwa


Richard Stengel, Su-Sekreteri wa leta ushinzwe Diplomasi n'ibikorwa by'abaturage
Richard Stengel, Su-Sekreteri wa leta ushinzwe Diplomasi n'ibikorwa by'abaturage

Ijwi ry’Amerika riherutse kugirana ikiganiro na su-sekreteri wa leta ushinzwe diplomasi n’ibikorwa by’abaturage. Mu bibazo byibanzweho, Umunyamakuru Pamela Dokins yagarutse cyane ku bintu ubutegetsi bw’Amerika bushyira imbere mu kurwanya urugomo rw’intagondwa. Ahanini ni ukurwanya ubwicanyi bukorwa n’umutwe wa Islamique State.

Ibikorwa bya departoma ya leta y’Amerika bishyigikiwe na gahunda ya Perezidansi y’Amerika yashyizwe ahagaragara mu nama y’umwaka ushize. Ibi biri mu byo Perezida Obama yamenyesheje abayobozi b’isi ko bagomba gushyira ingufu kuri iki kibazo mu nama y’inteko rusange ya ONU iherutse guteranira I New York, kurwanya urugomo rw’intagondwa byakorwa mu buryo bunyuranye, harimo gukoresha inyigisho ku baturage, n’itangazamakuru, ku buryo bwaguye.

Bimwe mu bintu su-sekreteri wa leta Stengel yagarutseho ni uko mu byaganirwaho harimo kumvisha abatuye isi ko umutwe wa Islamic State wugarije isi yose. Su-sekreteri wa leta Stengel yongeraho ko ibyo bisaba ko Amerika iganira n’abayobozi b’ibihugu umutwe wa ISIS ugenda wongeramo imbaraga.

Harimo kandi no gukoresha imbuga mpuzambaga mu kurwanya umutwe wa Islamique State, hakoreshejwe ubutumwa bwo koroherana no kuganira hagamijwe kugera ku bwumvikane.

please wait

No media source currently available

0:00 0:01:32 0:00

XS
SM
MD
LG