Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwangiye uwahoze ari perezida wa Liberiya Charles Taylor gufungirwa mu Rwanda igihe gisigaye ku myaka 50 y'igihano yakatiwe.
Urwo rukiko rwihariye kuri Sierra Leone tariki ya 25 y'ukwa gatatu 2015 rwategetse ko nta mpamvu zatuma bwana Taylor adafungirwa muri gereza ya Frankland yo mu Bwongereza.
Charles Taylor yafunzwe mu kwezi kwa cyenda muri 2013, nyuma y’uko icyumba cy’urukiko rw’ubujurire rugumishijeho ibihano yari yahawe kubera gushishikariza abantu gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha bibasiye inyoko muntu mu gihe cy’intambara yo muri Sierra Leone.
Urukiko ruvuga ko imibereho ye muri gereza yo mu bwongereza yujuje ibya ngombwa bisabwa mu rwego mpuzamahanga.
Charles Taylor yayoboye Liberia kuva mu 1997 kugeza muri 2003, aza kwegura biturutse ku gitusure cy’imbere mu gihugu no mu mahanga. Nyuma yaje gutabwa muri yombi, ashyikirizwa urukiko rwashyiriweho Sierra Leone.