KIGALI, RWANDA —
Urukiko rukuru rwa gisilikari mu Rwanda rwateye utwatsi inzitizi zatanzwe n’abunganizi ba Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikari barinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame. Ababunganira Byabagamba na bagenzi basabaga ko baburana bari hanze.
Ubushinjacyaha bugaragaza impungenge ko bashobora gutoroka ubutabera. Icyemezo cy’urukiko na cyo kivuga ko hari impungenge ko abaregwa batoroka ubutabera.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali Eric Bagiruwubusa ni yo nkuru abagezaho.