Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisiko, yatangiye urugendo rw’icyumweru muri Aziya. Yahereye mu gihugu cya Sri Lanka kw'italiki ya 13 y'ukwa mbere muri 2015.
Mu ijambo yavugiye ku kibuga cy’indege akigera i Colombo, yasabye abayobozi ba Sri Lanka gushakisha ubwiyunge n’ukuri ku byabaye mu gihe cy’intambara yayogoje icyo gihugu kuva mu 1972 kugera mu 2009. Yahitanye abantu barenga ibihumbi ijana.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ingabo z’igihugu n’inyeshyamba z’umutwe witwaga "Tigres Tamoul" (Tigres de Libération de l'Islam Tamoul) bakoze ibyaha by’intambara biteye ubwoba.
Muri uru ruzinduko, Papa Fransisiko azazamura mu rwego rw’abatagatifu umunya Sri-Lanka wa mbere na mbere mu mateka y’icyo gihugu. Sri-Lanka ituwe n’abo mu idini Bouddhiste 70%. Abagatulika bo ni 7% gusa.
Papa Fransiiko azava muri Sri Lanka taliki ya 15 y'ukwa mbere, yerekeze muri Philippines. Abaturage ba Philippines 85% ni abagatulika. Leta yatanze ikiruhuko cy’iminsi itanu ku bakozi bo mu murwa mukuru Manille kugirango babone umwanya uhagije wo gukurikirana uruzinduko rwa Papa.