Uko wahagera

Urugomo rw'Abapolisi b'Abazungu kuri Bagenzi Babo b'Abirabura


Ibyegeranyo bitandukanye, birimo ibya ministeri y’ubutabera, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, na za kaminuza zinyuranye, byerekana ko abantu byibura 400 bicwa buri mwaka bazize abapolisi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri uyu mwaka ushize wa 2014, kimwe mu bintu byahangayikishije rubanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni icyo bita urugomo n’ivangurakoko by’abapolisi bibasira ba nyakamwe. Yemwe n’abapolisi b’Abirabura ubwabo ngo baba batinya bagenzi babo bakorana b’Abazungu.

Iki kibazo cy'urwikekwe hagati y'Abapolisi b'Abazungu n'Abirabura ni cyo tugiye kugarukaho mu kanya mu kiganiro Americana. Cyateguwe n'umunyamakuru Tomasi Kamilindi w'Ijwi ry'Amerika i Washington DC.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:46 0:00

XS
SM
MD
LG