Mu mpera z'umwaka wa 2014, Ijwi ry'Amerika ryabateguriye gahunda yihariye yo kubakusanyiriza amakuru y'ingenzi yaranze uwo mwaka.
Ni mu rwego rwo kubibutsa muri make ibyagezweho muri uwo mwaka urangiye, no kubafasha guteganya ingamba z'umwaka utangiye.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tomasi Kamilindi yasubije amaso inyuma areba ibyo urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwabashije kugeraho muri uyu mwaka wa 2014. Manda y'urukiko rwa Arusha kandi yarangiranye n'umwaka wa 2014.