Uko wahagera

Papa Faransisiko Arasengera Amahoro kw'Isi


Pope Faransisiko asoma ishusho ya Yezu
Pope Faransisiko asoma ishusho ya Yezu

Uyu munsi, abemera Krisitu biriwe mu minsi mikuru ya Noheli. Mu mujyi wa Betelehemu muri Palesitina, abakristu bateraniye mu kiliziya yubatse ahantu bemeza ko Yezu yavukiye. Umushumba wa Yerusalem, Arikiyepiskopi Fouad Twal nawe yasomeye misa abantu amagana.

Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, nawe yasomeye misa abantu ibihumbi n’ibihumbi ku rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero, i Vaticani. Yamaganye yivuye inyuma urugomo rwa kinyamaswa umutwe wa Etat Islamique ugirira abakristu mu karere wigaruriye muri Syria na Iraq.

Papa Fransisko yasabiye kandi amahoro ibihugu biri mu ntambara, nka Ukraine, Nigeria, na Republika ya Centrafrika. Yamaganye igitero cy’aba-Talibani cyahitanye abana b’abanyeshuli bagera ku 150 ku italiki ya 16 y’uku kwezi mu mujyi wa Peshawar muri Pakistani.

Yasabiye umugisha abaturage bugarijwe na Ebola n’abayirwanya, by’umwihariko muri Liberia, Sierra Leone na Guinea.

XS
SM
MD
LG