Uko wahagera

Washington, DC: Bamaganye Urugomo Rwa Polisi


Ibihumbi by'abantu bari bitabiriye imyigaragambyo
Ibihumbi by'abantu bari bitabiriye imyigaragambyo

Ibihumbi by'abaturage b’amoko yose byaraye biteraniye I Washington DC mu rugendo rwo kwamagana icyo bita urugomo rwa polisi, akarengane k’ubucamanza, n’ivangurabwoko, byose bituruka ku mpfu z’abasore b’abirabura bapfa bishwe n’abapolosi b’abazungu.

Urwo rugendo rw’ibilometero hafi bitatu rwatangiriye ku rubuga rwitwa Freedom Plaza rurangirira imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika. Rwari rwitabiriwe kandi n’imiryango yababuze ababo bishwe n’urugomo rwa polisi.

Abigaragambyaga baririmbaga, bagira bari “Niba Nta butabera, nta mahoro azaboneka, twumve uko byari bimeze.

Imyigarambyo nk'iyi imaze iminsi iba mu mijyi myinshi hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko inteko z’inkiko z’abaturage bita "Grand Jury" zifashe icyemezo cyo kudakurikirana mu nkiko abapolisi b'abazungu bishe abirabura Michael Brown muri Missouri na Eric Garner mu mujyi wa New York.

Eric Garner yanizwe n’umupolisi w’umuzungu mu kwezi kwa karindwi, kugeza umwuka uheze, aramwica.

Mu mujyi wa Ferguson muri Missouri na none mupolisi w’umuzungu yarashe umusore w’umwirabura w’imyaka 18 utari ufite intwaro, aramwica. Inteko y'urukiko rw'abaturage yemeje ko uwo mupolisi adashobora gucibwa urubanza kubera ko nta bimenyetso simusiga byerekana, nta gushidikanya, ko yishe amategeko agenga akazi ke. Uko rubanda babyakiriye si ubwa mbere bibonetse.

Umwe mu bigaragambyaga yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko hakenewe impinduka mu butabera n’uburyo abanyabyaha bakurikiranwa mu nkiko.

Umwe mu ntumwa za rubanda wo muri leta ya Texas, Al Green yavuze ko inteko ishinga amategeko yatagiye gusuzuma umushinga w’itegeko rizatuma abapolisi bambara imyenda y’akazi ifite akuma gafata amashusho, k’uburyo ibyo umupolisi akora byose bizajya bijya ahabona.

Ibyegeranyo bitandukanye, birimo ibya minisiteri y’ubutabera, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International, Human Rights Watch, n’indi myinshi, byerekana ko abantu byibura 400 bicwa buri mwaka bazize abapolisi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abandi ibihumbi amagana bahohoterwa n’abapolisi ku bundi buryo bwinshi butandukanye. Ubushakashatsi bwerekana ko ibyo bikorwa by’abapolisi byibasira cyane cyane Abirabura, abaturage bafite inkomoko zo ku mugabane w’Amerika y’Epfo, mbese muri rusange abaturage ba nyakamwe, n’abakene.

XS
SM
MD
LG