Uko wahagera

Obama Yaburiye Abarwanyi ba Etat Islamique Kuva ku Rugamba


Perezida Barack Obama w'Amerika ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 69, ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye mu mujyi wa New York, taliki ya 24 y'ukwa cyenda mu 2014.
Perezida Barack Obama w'Amerika ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 69, ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye mu mujyi wa New York, taliki ya 24 y'ukwa cyenda mu 2014.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yahamagariye abarwanyi b’umutwe “Etat Islamique” ababwira “kuva ku rugamba mu gihe babishoboye”. Yababwiye ayo magambo amasaha make nyuma y’uko guverinoma y’Amerika yari imaze gutangiza icyciro cya kabiri cy’ibitero by’indege ku barwanyi b’uwo mutwe muri Siriya.

Mw’ijambo rye atangiza inteko rusange ya ONU ya 69, bwana Ban Ki-moon yibukije ko hakenewe ko urugaga mpuzamahanga ruhagurukira imitwe y’iterabwoba nka “Etat Islamique”/Islamic State.

Umutwe wa “Etat Islamique” wigaruriye ibice by’ibihugu bya Iraq na Siriya, mu mirwano y’imivu y’amaraso imaze amezi. Mu cyumweru gishize honyine, abasivili barenga ibihumbi 130 bakuwe mu byabo muri ibyo bihugu byombi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu BITANU by’Abarabu by’inshuti byatangiye ibitero by’indege muri Siriya ejobundi kuwa kabiri. Ibitero 20 bimaze kugabwa byibasiye ibirindiro by’abarwanyi ba “Etat Islamique”.

XS
SM
MD
LG