Uko wahagera

Americana

19-05-2024

Calendar
Gicurasi 2024
Ku cyumweru Ku wa mbere Ku wa kabiri Ku wa gatatu Ku wa kane Ku wa gatanu Ku wa gatandatu
28 29 30 1 2 3 4
5 6 7 8 9 10 11
12 13 14 15 16 17 18
19 20 21 22 23 24 25
26 27 28 29 30 31 1
Uyu ari kuri ino foto ni umwe mu bafise ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko, White Supremacy mu Cyongereza. Ino ndamutso ariko arakora, ni iy'aba nazi.
Uyu ari kuri ino foto ni umwe mu bafise ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko, White Supremacy mu Cyongereza. Ino ndamutso ariko arakora, ni iy'aba nazi.

Ese hari ubwoko busumba ubundi? Hari bamwe babyemera gutyo, ndetse bakabigira n’ingengabitekerezo. Hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abashakashati n’abanyapolitiki bemeza ko hari ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko, White Supremacy mu Cyongereza.

Ejobundi kuwa mbere, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yasuye urusengero rwitwa “Emanuel African Methodist Episcopal Church”, urusengero Emanuel rw’Abametodisite b’Abirabura, bakunze no kwita Mother Emanuel, mu mujyi wa Charleston, muri leta ya South Carolina, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.

Urusengero Emanuel rw’Abametodisite b’Abirabura, bakunze no kwita Mother Emanuel, mu mujyi wa Charleston, muri leta ya South Carolina
Urusengero Emanuel rw’Abametodisite b’Abirabura, bakunze no kwita Mother Emanuel, mu mujyi wa Charleston, muri leta ya South Carolina

Urusengero Emanuel, rufite amateka maremare mu buzima bw’Abirabura. Rwashinzwe mu 1816. Bityo ni rwo rusengero rwa mbere na mbere rw’Abirabura mu karere kose k’amajyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ku itariki ya 17 y'ukwa gatandatu 2015, umusore w’Umuzungu w’imyaka 21 y’ubukure witwa Dylann Roof yarurasiyemo abantu barimo basenga, yicamo icyenda bose b’Abirabura, barimo umuyobozi warwo, wari na Senateri ku rwego rwa leta ya South Carolina, Pasitoro Clementa Pinckney, wari ufite imyaka 41 y’amavuko. Undi muntu umwe yarakomeretse.

Mbere yo gukora ibara, Roof yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ibintu byinshi byerekana ukuntu yanga Abirarabura, kandi yemeza ko Abazungu bari hejuru y’andi moko. Mu kwezi kwa 10 mu 2017, yakatiwe igihano cyo kwicwa. Ubu aracyafunze.

Dylann Storm Roof, yishe arashe Abirabure 9 barimo basengera mu rusengero rwa Emmanuel mu 2015.
Dylann Storm Roof, yishe arashe Abirabure 9 barimo basengera mu rusengero rwa Emmanuel mu 2015.

Mu ijambo rye mu rusengero Mother Emanuel, umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamaganye yivuye inyuma icyo yise uburozi agira ati: “Ijambo ry’Imana ryamenwe n’amasasu y’urwango n’ubusazi, arashwe n’uburozi, bwamunze iki gihugu imyaka n’utwaka. Ubwo burozi ni iki? Ni ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba abandi bantu bose. Ni uborozi bwaciyemo ibice iki iguhugu mu mateka yacu yose.”

Nk’uko tubisanga ku rubuga rw’inzu ndangamateka n’umuco by’Abirabura, “iyi ngengabitekerezo iriho kuva Abazungu, bimutse mu Bulayi, bakigera muri Amerika. Ni byo byatumye barimarima Abasangwabutaka, baje kwita Abahinde kandi atari bo, n’ubucakara bw’Abirabura bwamaze imyaka 250. Nyuma y’ubucakara, Abazungu bashyizeho amategeko akumira Abirabura. Kugeza n’ubu, ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko iracyaboneka mu nzego z’ubucamanza no mu zindi nzego z’ubutegetsi, binyuze mu mvugo iziga n’imigenzereze iteruye.”

Bamwe mu bafise ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko, White Supremacy mu Cyongereza.
Bamwe mu bafise ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko, White Supremacy mu Cyongereza.

Abahanga bavuga ko “iyi ngengabitekerezo igamije gukumira abatari Abazungu, kwikubira ibyiza byose by’igihugu, kwikubira ubutegetsi no kurengera inyungu zabo ku buryo bushoboka bwose.”

Umwe muri aba bahanga ni Prof Donald Yacovone, umushakashatsi mu by’amateka kandi akayigisha muri kaminuza ya Havard. Yaranditse mu kanyamakuru kaho kitwa Harvard Gazette ko iyi ngengabitekerezo ntizimira kubera inyigisho mu mashuli. Ati: “Mu myaka y’1900 na za 20, iyo umwana w’umunyeshuli w’Umwirabura aza kubaza mwalimu we impamvu nta Mwirabura uvugwa mu bitabo by’amateka, igisubizo cyari kuba ngo Abirabura nta kintu na kimwe bigeze bakora cyakwandikwa.”

Prof Donald Yacovone yanzura ko “kuva ingengabitekerezo y’uko Abazungu basumba andi moko icengezwa mu bwonko bw’abana uko bagenda bakura ni byo bikurura urwango n’urugomo no kunena Abirabura. Naho ku Birabura, ibara ry’uruhu rwabo rigatuma bumva koko ko bari hasi y’Abazungu, kwiyanga no kwisuzugura, no kwemera gukandamizwa.” Iyi ngengabitekerezo ikubita hasi indangaciro z’uburinganire no guturana mu mahoro, ahubwo ikimakaza ivanguramoko.

Guverinoma y'Amerika yemeza ko iyi ngengabitekerezo iteye impungenge, nk’uko bamwe mu baminisitiri, nk’uw’ubutabera Merrick Garland n’uw’umutekano w’imbere mu gihugu Alejandro Mayorkas babibwiye intumwa za rubanda mu 2021.

Naho muri Congress, inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umutwe w’Abadepite wemeje, mu kwezi kwa gatanu 2022, umushinga w’itegeko ryo gukumira, gukurikirana, no guhana iterabwoba ry’imbere mu gihugu. Uyu mushinga uvuga neza ko “ingengabitekerezo y’uko Abazungu” basumba andi moko ari imwe mu ntandaro za mbere z’iterabwoba ry’imbere mu gihugu. Kugeza n’ubu ariko Sena yo yananiwe guha umugisha uyu mushinga w’itegeko.

Kuri Perezida Joe Biden, “ingengabitekerezo y’uko Abazungu bari hejuru y’andi moko nta mwanya ifite mu gihugu, uyu munsi, ejo cyangwa ejobundi.”

Kanda hasi, wumve mu majwi ikiganiro Americana categuwe na Thomas Kamilindi.

Ese Hari Ubwoko Busumba Ubundi?
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:03 0:00

Voma ibindi

XS
SM
MD
LG